KARONGI: Guverineri Ntibitura arashimira abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere.
Mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere mu Karere ka Karongi; Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare rugaragara bagira mu iterambere ry’Akarere. Ni imurikabikorwa aho abafatanyabikorwa bagaragaza ibikorwa bitandukanye bagezeho cyangwa bakora birimo ibijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori n’izindi serivisi zitandukanye bageza ku baturage.
Mu ijambo rye, Guverineri Ntibitura Jean Bosco, yagaragaje ko imurikabikorwa ari umwanya wagenewe abafatanyabikorwa kugira ngo bamwe bashobore kwigira ku bandi, banoze ibyo bakora barusheho kunoza imitangire ya serivisi kuko ikigamijwe muri rusange ari serivisi kandi zigenerwa abaturage. Yashimiye abafatanyabikorwa aho yagize ati: “Ubuyobozi bw’Intara buzirikana cyane uruhare rukomeye rw’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubukungu, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage.” Umuyobozi w’Intara kandi yaboneyeho gusaba abafatanyabikorwa kongera umusaruro w’ibyo bakora, haba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi cyangwa iby’iterambere rindi rihari, buri wese aharanira kubyongera kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza ku babagana; agaragaza ko ari ngombwa kwimakaza umuco wo gusobanurira no kumenyesha abaturage ibibakorerwa aho bari na serivisi zose batanga kugira ngo abaturage nabo bashobore kubagana kandi babagane bishimye bashingiye kuri serivisi nziza babahaye.

Abayobozi basura ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere y’Akarere (JADF), Bwana Uwiragiye Raymond yavuze ko imurikabikorwa riri mu bikorwa by’ingenzi ngarukamwaka by’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere. Yagaragaje ko abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF bafite uruhare rukomeye mu iterambere rya Karongi, binyuze mu bikorwa byabo bya buri munsi, bagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, no kugera ku ntego z’igihugu ziteganyijwe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ndetse n’izindi gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage.
Hagaragajwe kandi ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka urangiye wa 2025/2026; abafatanyabikorwa b’Akarere bagize uruhare mu mihigo itandukanye bakaba bari bafite ingengo y’imari igera kuri 6, 790,000Frw (miliyari esheshatu na miliyoni magana arindwi na mirongo icyenda). Mu bikorwa byabo harimo gufasha abaturage muri serivisi z’ubuzima, ireme ry’uburezi, guteza imbere ubuhinzi, guhanga imirimo, kubungabunga ibidukikije no gufasha abaturage kwikura mu bukene, bashyigikira by’umwihariko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere ndetse n’icyerekezo cy’igihugu cy’iterambere (NST2). Iri murikabikorwa rizamara iminsi ine, guhera ku wa 13 Nyakanga 2026, rikaba ribera mu Murenge wa Bwishyura.