Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Intara y’Iburengerazuba irashimirwa ku ruhare igira mu guteza imbere imikoranire myiza hagati y’Uturere na PSF.

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Igihugu burashimira Intara y’Iburengerazuba ku bufatanye n’uruhare rugaragara yakomeje kugira mu guteza imbere imikoranire myiza hagati y’ubuyobozi bw’Uturere n’urugaga rw’abikorera mu Ntara. Ibi byagarutsweho mu nama yabaye ku wa 28 Nyakanga 2026, mu Karere ka Rusizi yahuje ubuyobozi bw’Uturere na PSF, mu rwego rwo gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’urugaga rw’abikorera.         

Nk’uko byatangajwe na Bwana Mutagoma Felix, ushinzwe abakozi muri PSF ku rwego rw’Igihugu, uwo mubano mwiza watumye ibikorwa by’inshi bigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bigerwaho, aboneraho kandi gushimira abayobozi b’Uturere bakomeje gushyira imbere ibiganiro bihoraho bigamije gukemura ibibazo by’abikorera no guteza imbere ishoramari. Aya masezerano hagati y’Uturere na PSF agamije kugira ngo imikorere n’imikoranire myiza itume inzego zose zihora ziteguye hitawe ku iterambere ry’igihugu muri rusange, irya PSF by’umwihariko ariko no gukemura ibibazo bihari, guhera ku bikorwa remezo bidahagije, ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

 

Abitabiriye inama ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati y'Ubuyobozi bw'Uturere na PSF

Guverineri w’Intara, Ntibitura Jean Bosco, yagaragaje ko iterambere ry’Igihugu rishingiye ku ruhare buri munyarwanda agira mu bikorwa binyuranye bigamije iterambere. Yagize ati:” Ubuyobozi bw’igihugu bushyize imbere ibikorwa by’iterambere cyane cyane ibyo leta ifatanyamo n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye ariko by’umwihariko ku bufatanye igirana n’abikorera.”     Akomeza avuga ko mu nshingano leta ifite harimo gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe ariko cyane cyane kugezwaho ibikorwa remezo bifasha igihugu cyose kwiteza imbere, harimo n’abikorera. Ibi rero ngo ntabwo leta yabikemura yonyine ariyo mpamvu yiyambaza abafatanyabikorwa bayo batandukanye harimo n’abikorera.

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburengerazuba, Bwana Mabete Niyonsaba Dieudonnée avuga ko ibyakozwe ku bufatanye bw’Uturere na PSF mu myaka itanu ishize bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 2,069,431,863; ibi birimo gusana no kubaka amazu y’abatishoboye, koroza inka n’andi matungo magufi abaturage ndetse no guha igishoro abaturage kugira ngo batangire ubucuruzi. Mu mbogamizi zagaragajwe n’umuyobozi wa PSF harimo izijyanye n’abikorera batitabira kwiyandikisha mu rugaga rw’abikorera ndetse n’imwe mu Mirenge itari yumva akamaro k’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Ku kibazo cy’abikorera batitabira kwiyandikisha mu rugaga rw’abikorera, hanzuwe ko hakorwa ubukangurambaga mu Mirenge yose kugira ngo abikorera babashe kumva ibyiza byo kujya muri uru rugaga. Hanavuzwe kandi ibijyanye no gukomeza kuvugurura imijyi na santere z’ubucuruzi bikajyana n’igihe, cyane cyane ko iyi ntara ifite imijyi ya Rusizi, Rubavu na Karongi iri mu yunganira umujyi wa Kigali igomba gutunganywa byihariye. Muri iyi nama hahembwe abikorera n’ubuyobozi bw’Uturere babaye indashyikirwa, ndetse hashimirwa n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba ku bufatanye badahwema kugaragariza urugaga rw’abikorera.