Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Minisitiri Bizimana Jean Damascène arasaba abanyarwanda gusigasira indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène arasaba abanyarwanda gusigasira indangagaciro z’umuco w’u Rwanda. Ibi yabitangaje mu birori byo kwizihiza umunsi w'Umuganura wabereye ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Rwimbogo. 

Muri ibi birori Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Umuganura ari umunsi w’umuco ukomeye; ahereye ku mugani wa Kinyarwanda uvuga ngo: Umuco turawurereshwa kandi tukawureresha; yagize ati:”mu muco niho tuvoma ubuzima, niho tuvoma ibitubeshaho kandi natwe tukabyigisha abandi bikaba uruhererekane.” Avuga ku mateka y’umuganura, Minisitiri asobanura ko Umuganura wahuzaga umwami w’u Rwanda n’abanyarwanda, umwami akaba yari umubyeyi w’ikirenga, agasangira n’abanyarwanda umusaruro wabaga weze, imbuto zabaga zivuye mu kazi bakoze.

Minisitiri Bizimana yagaragaje kandi ko umuco ugomba gusigasirwa, yemeza ko kugira imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z'umuco ari byo biri kwangiza umuryango ari naho haturuka ikibazo cy’abakoresha ibiyobyabwenge n’ingengabitekerezo mbi y’ubusinzi, ubwomanzi n'ibindi.

Yashimiye abaturage b’Akarere ka Rusizi aho bageze barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside abasaba gushyiramo imbaraga bakarushaho kubakira ku bumwe, ubupfura, ubwangamugayo, gukunda umurimo no kurangwa n’ubusabane nka zimwe mu ndangagaciro zibumbatiwe n’umuganura, ati: “uyu munsi w’umuganura utubere umwanya wo kongera kugaruka kuri izi ndangagaciro, tuzigire impamba.” 

Abaturage batishoboye bagabiwe inka basabwa kuzitaho zikabateza imbere

Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye abantu bose kwirinda kwiyandarika, kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga zitujuje ubuziranenge, abasaba kwirinda kureberera ibikorwa bibi byangiza ubuzima n’umuryango ahubwo abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.

Kwizihiza umunsi w'Umuganura byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo kumurika umusaruro w'ibikorwa byagenzweho n'abaturage ba Rusizi byibanze ku buhinzi n'ubworozi, guha imbuto abaturage batagize umusaruro uhagije, kugabira inka imiryango 8 itishoboye, ndetse no guha abana amata nk'ikimenyetso cyo kugira umuryango ufite ubuzima bwiza. Abaturage borojwe n'abahawe imbuto, basabwe gukoresha uburyo bahawe mu kongera umusaruro no guharanira kwigira.