Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Iwawa: Urubyiruko rugera ku 2,001 basubijwe mu buzima busanzwe.

Urubyiruko rugera ku 2,001, basubijwe mu buzima busanzwe nyuma y’igihe cy’umwaka n’amezi ane bari bamaze bahabwa amasomo atandukanye abafasha guhindaka bava mu bikorwa bibi bahozemo. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 01 Kanama 2026, mu kigo cy’igororamuco cya Iwawa giherereye mu kiyaga cya Kivu, Akarere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, uyoborwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique wari kumwe  n’Umuyobozi mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye ndetse na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco. 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye uru rubyiruko rusoje amasomo, mu cyiciro cya 25, kwirinda gusubira mu byatumye bazanwa muri iki kigo. Yagaragaje ko 95% by’abisanze muri ibi bigo by’igororamuco, hakozwe isesengura bigaragara ko bifite aho bihuriye n’ubusinzi, kunywa inzoga zitagira akagero bikajyana no kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye. Yakomeje agira ati: Inkuru nziza ni uko aho musubira musanga bya biyoga byinshi bitujuje n’ubuziranenge twabikuyeho; turi muri gahunda yo gukuraho izo nzoga zituma urubyiruko n’abandi batari urubyiruko bisanga byarababase; turabasaba ko ibintu byitwa alukolo, ibiyobyabwenge by’uburyo butandukanye muca ukubiri nabyo.

Urubyiruko rugororerwa mu kigo cya Iwawa

Minisitiri Habimana yabwiye uru rubyiruko ko ubumenyi bafite, ibyo bigiye muri iki kigo ndetse n’ubundi bumenyi butandukanye bafite bagomba kububyaza umusaruro, agaragaza ko ubuyobozi butandukanye, inzego z’igihugu ziteguye kubafasha kugira ngo bajye mu kazi; ati: ikizatuma ubasha kudasubira mu byo wahozemo, ni uko uzaba uhuze uhugiye mu kazi, uhugiye mu gukora witeza imbere. Igihugu cyanyu kirabakunda niyo mpamvu cyabahaye aya mahirwe yo kubagorora kugira ngo imbaraga zanyu zibashe kongera kugaruko gukorera igihugu. Yasabye uru urbyiruko kwitabira gahunda z’ubuyobozi zitandukanye haba mu Mudugudu, mu Kagari, no mu rubyiruko kuko iyo bitabira izo gahunda bahora babibutsa, za ndangagaciro, guhanga imirimo, bahabwa amakuru y’aho igihugu kigeze, n’amahirwe yo gukomeza kubaka igihugu, bagira uruhare muri gahunda zitandukanye. 

Amwe mu masomo bigishijwe azabafasha kudasubira mu ngeso bahozemo abafasha guhinduka no mu myumvire, harimo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, gahunda yo kwiyobora no kugira amahitamo meza, ndetse n’imyuga itandukanye irimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’ubukanishi. Muri rusange iki cyiciro cya 25 cyari kigizwe n’abanyeshuri 4,845 muri bo hakaba hatashye 2001 bakurikiye neza ibyo bigishijwe.

Urubyiruko rwagaragaje bimwe mu bikorwa byabo birimo iby'ubuhinzi