Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Iburengerazuba: Inzego zose zirasabwa ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango.

Mu Karere ka Rubavu, ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2026, hateraniye Inama Mpuzabikorwa yahuje Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Ubuyobozi bw'Intara, ubuyobozi bw’Uturere ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe gusuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo byugarije umuryango, imbogamizi zituma bidakemuka no gufata ingamba zo kubikemura. 

Muri iyi nama, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagarutse kuri bimwe mu bibazo bibangamiye umuryango harimo; Amakimbirane mu muryango, imicungire y'umutungo, kubura uburenganzira, imyitwarire igayitse, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge. Mu bindi bibazi harimo, igwingira ry'abana, guta ishuli, abana baterwa inda z'imburagihe ndetse n'ibindi bibazo bibangamira imibereho myiza y'abaturage. Yasabye abitabiriye inama gufata ingamba zatuma ibi bibazo bikemurwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille, we yagaragaje ko kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye ari inshingano Minisiteri ishyize imbere kuko nta muryango nta gihugu. Yashimiye Leta y’u Rwanda kuko ihora ishyira umuturage ku isonga yita ku cyamuteza imbere gituma agira imibereho myiza. Yasabye kandi abitabiriye inama kudakemura ibibazo byagaragaye byugarije umuryango gusa ahubwo bakita mbere na mbere ku gukumira ibibazo kuko aribyo bitanga umusaruro. 

Mu nama hagaragajwe ko Igihugu kitatera imbere umuryango utameze neza, inzego zose zisabwa gushyira hamwe mu kwegera abaturage, kubakangurira kwirinda ibyangiza umuryango nk'ubusinzi n'ibindi, kandi bagahuza imbaraga mu kurwanya isambanywa ry'abana n'inda ziterwa abangavu. Hasabwe kandi ko ababyeyi batozwa uburyo buboneye bwo kwita ku bana babo.