CNF y’Intara y’Iburengerazuba yagaragaje ibikorwa byagezweho mu myaka itanu ishize.
Abagize inama y’Igihugu y’abagore (CNF), barishimira ibikorwa bagezeho muri manda yabo y’imyaka 5 (2021-2026) mu gihe igeze ku musozo. Ibi babigaragaje ku wa 28 Kanama 2026, mu nama rusange y’inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara yateraniye ku cyicaro cy’Intara, i Karongi. Ni inama yitabiriwe n’abagize komite nyobozi y’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara, Akarere n’abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Imirenge ndetse n’Abagore bahagarariye amashyirahamwe n’amakoperative by’abagore bifite ubuzimagatozi bikorera ku rwego rw’Intara.
Mu ijambo ritangiza iyi nama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Florence UWAMBAJEMARIYA yashimiye abagize inama y’Igihugu y’Abagore ku bikorwa byiza kandi byinshi bakora bakagira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Yagaragaje bimwe muri ibyo bikorwa birimo; gufasha imiryango kwivana mu bukene, kubaka ubushobozi bw’umugore ahabwa igishoro, kwimakaza umuco w’isuku n’isukura, gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, gukumira inda ziterwa abangavu, kwita ku bangavu basambanijwe n’abatewe inda, no gusubiza mu ishuri abana baritaye. Yasabye abagize CNF gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya imyitwarire mibi igaragara mu bagize umuryango, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kurwanya ubucuruzi bwa magendu no gukomeza gufasha imiryango kwivana mu bukene.
Nk’uko byagaragajwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburengerazuba, Madamu Bagirinka Vestine, muri iyi myaka 5 hakozwe ibikorwa byinshi kandi bitandukanye bigamije guhindura imibereho y’abaturage. Muri ibi bikorwa harimo gutoza amatsinda yose ari mu Midugudu yatoranijwe gukoresha ikoranabuhanga hanashyirwaho amashya aho bishoboka, amatsinda agakangurirwa kuba koperative. Amatsinda yagezweho n’ubukangurambaga akaba akoresha ikoranabunga agera ku 23195. Hakozwe kandi ubukangurambaga ku bagore/abakobwa ku kwiga imyuga n’amasomo y’ubumenyingiro, aho abagezweho n’ubukangurambaga ari 6,568, mu gihe a bize imyuga bageze ku 1,728.
Abagize uru rwego kandi bakoze igenzura ku bana bafite imirire mibi n’igwingira abagaragaye barakurikiranwa barakira. Hakozwe kandi ibarura ry’abana bataye ishuri no kugira uruhare mu kubasubizamo, kubakorera ubuvugizi bakabona ibikoresho. Abana bataye ishuri barisubijwemo bagera ku 1,491. Muri gahunda yo kurwanya inda ziterwa abangavu n’ubuzererezi ndetse no kubakorera ubuvugizi, abangavu bagezweho n’ubuvugizi bakiga imyuga, abandi bakajya mu mashuri asanzwe, bagahabwa ubutabera n’isanamitima ni 107. Imiryango ibana mu makimbirane n’ibana itarasezeranye yaraganirijwe hagamijwe gukemura ibibazo biyibangamiye. Ubu bukangurambaga bwo gukumira amakimbirane bwageze ku miryango 7,263 aho imiryango yavuye mu makimbirane ari 5,200 naho miryango yasezeranye kubana byemewe n’amategeko ari 12178.

Uturere twahawe ibihembo byo kwesa imihigo ya Mutimawurugo 2025-2026
Depite MUZANA Alice, wari umushyitsi mukuru muri iyi nama yashimiye abagize inama y’Igihugu y’Abagore ku bw’imikorere n’imikoranire myiza n’ubuyobozi bw’Igihugu ku nzego zose,anashimira abafatanyabikorwa kuko babaye hafi. Yasabye abagore kugira uruhare mu kongera ubumenyi kuri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) n’icyerekezo 20250, kugirango babashe kuzishyira mu bikorwa neza baharanira kuba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Igihugu.
Yakomeje agira ati: “Umugore akomeze kuzirikana amahirwe yahawe ntayapfushe ubusa, agire uruhare mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kandi umugore nawe areke kubinywa.” asoje yifuriza inama y’Igihugu y’Abagore gukomeza kwesa imihigo yahize asaba kandi inzego zose n’abafatanyabikorwa gukomeza ubufatanye mu kubaka u Rwanda twifuza.
Muri iki gikorwa, Uturere twahawe ibihembo byo kwesa imihigo ya Mutimawurugo 2025-2026. Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘‘Dukomeze ubufatanye mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye wo shingiro ry’u Rwanda twifuza”.