NGORORERO: PSF y’Intara yaremeye abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Muri gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba (PSF), ku wa 02 Nyakanga 2026; baremeye abari abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu bo mu Karere ka Ngororero aho bagabiye Inka imiryango 10 kugira ngo zibafashe kwiteza imbere. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kabaya aho cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Intara n’Akarere bari bayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yatangiye ashimira abari ingambo za RPF Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bahagaritse Jenoside bakabohora igihugu ndetse muri izo ntwari bamwe bakaba barahasize ubuzima abandi bakaba barahamugariye. Yashimiye kandi ababashije kugera ku musozo w’urugamba, guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, kubwo kudacogora ku rugamba rutari rworoshye, kudacika intege ahubwo bikaba byarabahaye imbaraga zo gukomeza umuhate wo kugera ku ntego vuba; ati “intsinzi yabo ni ikimenyetso cy’uko uwiyemeje guharanira kubaho adatsindwa iyo afite impamvu ifite ishingiro nk’iyo ingabo za RPA zari zifite zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kubohora igihugu”. Umuyobozi w’Intara yashimiye abagize urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Intara n’Uturere ku mwihariko bagira wo kuremera abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, nk’ikimenyetso cy’uko bazirikana ko ukwitanga kwabo ariwo musingi w’aho igihugu kigeze heza.

Abayobozi n'abaturage bagabiwe Inka.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj. Gen. Nkubito Eugene, we yagaragaje ko iki gikorwa abagize urugaga rw’abikorera bakoze cyo kugabira abamugariye ku rugamba, ari icy’urukundo, ishyaka n’ubugwaneza. Yakomeje avuga ko iki gikorwa kibaye mu gihe hagiye kwizihizwa ku nshuro ya 32, umunsi wo kwibohora wizihizwa ku ya 04 Nyakanga, aribyo abamugariye ku rugamba baharaniye.
Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Bwana Mabete Niyonsaba Dieudonné yavuze ko gikorwa bakoze ari umwanya wo kuzirikana ubwitange n’urukundo rw’Igihugu byaranze inkotanyi zahagurukiye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu; yakomeje agira ati:” uyu ni umwanya kandi wo kuzirikana ko hari abagabo n’abagore bahisemo kwitanga bakarwana bafite intego yo kurokora ubuzima bw’abanyarwanda bakorerwaga Jenoside no kubohora igihugu. Bwana Mabete yasabye abagabiwe inka kuzitaho zikororoka kugira ngo zizabateze imbere ndetse nabo bazashobore koroza abandi. Inka abagize urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, bagabiye imiryango 10 y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu yo mu Karere ka Ngororero zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 9.685.000.