Guverineri Munyantwali Alphonse na mugenzi we Théo Ngwabidje Kasi wo muri RDC biyemeje guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Karongi tariki ya  4 Gashyantare 2020: K’ubutumire bwa mugenzi we w’Intara  y’Iburengerazuba , Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika  ya Demukarasi ya Congo, Bwana Théo Ngwabidje Kasi ari kumwe  n'intumwa ayoboye bagiriye uruzinduko z’akazi  rw’umunsi  umwe mu Ntara y’Iburengerazuba aho bakiriwe na Guverineri  w’iyo Ntara Bwana  Munyantwali Alphonse.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze  ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, ubufatanye bw'inzego z'ubuyobozi mu Ntara zombi mu rwego rwo kurwanya ibyaha no gukomeza ingamba zafashwe mu gukumira icyorezo cya Ebola.

Nyuma y'ibiganiro bagiranye, aba bayobozii biyemeje kujya bahura kabiri mu mwaka n'ikindi gihe bibaye ngombwa, hemezwa ko inama nk'izi zajya zitabirwa n'inzego z'abinjira n'abasohoka ndetse n'abahagarariye serivisi z'imisoro n'amahoro.

Biyemeje kandi gukaza ingamba zigamije kurwanya magendu n'ibindi byaha byambukiranya imipaka ndetse no guhererekanya amakuru ku bibazo bijyanye n'ubucuruzi muri izi Ntara zombi.

Hemejwe kandi koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y'Intara ndetse n'ibiganiro ku bagize inzego z'abikorera b'Intara zombi.

Mu gusoza abitabiriye iyi nama bishimiye ubufatanye bugaragara  mu kurwanya icyorezo cya Ebola, baboneraho kumenyesha abatuye Intara zombi ko  kugeza ubu nta murwayi wa Ebola wari wagaragara, ariko ko ingamba zo kuyikumira zigomba gukomeza.