Rubavu:Guverineri Habitegeko François yasuye ibikorwa n’imishinga y’iterambere.

Muri yo gusura ibikorwa bitandukanye biri mu mihigo y’Akarere y’umwaka wa 2021/2022, n’indi mishinga y’ibikorwa by’amajyambere; Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, ku wa 23 Mata 2021, yasuye Akarere ka Rubavu.

Mu bikorwa byasuwe harimo umuhanda mushya wa kaburembo urimo kubakwa uva ku mupaka muto (Petite barrière)-Karundo- Buhuru- Stade; uyu muhanda watewe inkunga na Banki y’isi, biteganyijwe ko uzuzura bitarenze Gicurasi 2021, ariko mu biganiro Guverineri yagiranye na sosiyete iwubaka byaje kugaragara ko imirimo ishobora kurenza igihe giteganyijwe. Guverineri abasaba ko bakora ibishoboka byose ukuzura bitarenze ku wa 15 Kamena 2021.

Umuyobozi w’Intara yasuye na none inyubako z’ibyumba by’amashuri ku rwunge rw’amashuri rwa Nyarubande mu Murenge wa Gisenyi, ahubakwa ibyumba by’amashuri 29 n’ubwiherero 48 ndetse n’inyubako y’ivuriro rito rya Nyarubande, iri vuriro rikaba rimaze kuzura hasigaye gukorerwa isuku aho ubuyobozi bw’Akarere bwasabwe guhita bushaka ibya ngombwa bikenewe rigatangira gukora.

Hasuwe kandi umushinga wo gucukura Gaz Methane (Gaz Methane Shema Power) mu kiyaga cya Kivu, uyu mushinga witezweho kuzamura ingano y’umuriro w’amashanyarazi mu Gihugu, ufite agaciro ka Miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika. Umushinga uri mu byiciro bitatu aho icyiciro cya mbere biteganyijwe ko kizuzura bitarenze Nyakanga 2021, gitanze umuriro w’amashanyarazi ungana na MW 14, ibyiciro byose by’uyu mushinga bikazarangira habonetse MW 56.

Mu bindi bikorwa byasuwe harimo imirimo yo kwagura no kuvugurura uruganda rutunganya amazi rwa Gihira. Uru ruganda rwitezweho gukemura ikibazo cy’amazi make mu Karere ka Rubavu,ruzajya rutanga amazi angana na m3 15,000 ku munsi. Hari kandi bikorwa byo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya ahubakwa urukuta rukumira amazi kwinjira mu ngo n’imirima by’abaturage mu Murenge wa Kanama.

Hasuwe kandi inyubako z’umudugudu ntangarugero wa Muhira, iyi nyubako igeretse gatatu, biteganyijwe ko izatuzwamo abaturage bagera ku 120 bazakurwa mu manegeka mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Rubona. Hari kandi inyubako z’amacumbi agenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mudende ndetse n’inyubako y’inzu y’ababyeyi (Maternité) ku kigo nderabuzima cya Mudende.

 

Amacumbi y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri  Mudende

 

 

 

 

Umudugudu ntangarugero wa Muhira

 

Muri rusange Guverineri Habitegeko François, yashimye Akarere ka Rubavu ku bikorwa bitandukanyebimaze kugerwaho asaba ko imirimo ikiri inyuma yarushaho kwihutishwa kugira ngo imihigo bahize igerweho.

By’umwihariko umuyobozi w’Intara yasabye ko ahubakwa imidugudu ntangarugero izatuzwamo abaturage, ubuyobozi bwatangira gutekereza no ku mibereho yabo, hagatekerezwa ku mishinga izafasha abo baturage mu mibereho yabo no kwiteza imbere. Ku birebana n’imihanda yubakwa mu Mujyi wa Gisenyi, Umuyobozi w’Intara yasabye ko iyo mihanda myiza yajyana no kuvugurura inyubako muri uwo Mujyi.

Nyuma yo gusura Uturere twa Karongi na Rubavu,Guverineri Habitegeko François, azakomereza iyi gahunda no mu tundi Turere tugize Intara y'Iburengerazuba.