Uturere turasabwa kwita ku mutekano w’abacitse ku icumu muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburengerazuba yabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 05 Mata 2021, ubuyobozi bw’Uturere bwasabwe kurushaho kwita ku mutekano w’abacitse ku icumu by’umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi nama yari iyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, HABITEGEKO François harebewe hamwe uko umutekano wifashe muri rusange mu Ntara muri iki gihembwe gishize (Mutarama-Werurwe 2021) ndetse n’imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku birebana n’umutekano, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CSP Kalisa Edmond, yagaragaje ko wari wifashe neza uretse ibikorwa bimwe na bimwe bigenda biwuhungabanya birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, gucuruza ibiyobyabwenge ndetse na magendu. Yasabye ubufatanye bw’inzego zose ndetse n’abaturage mu guhashya ibi byaha batangira amakuru ku gihe.

Abari mu nama bunguranye ibitekerezo ku byaha bimwe bigaragara ko bitagabanuka muri iyi Ntara cyane cyane ibirimo, Ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge ndetse na magendu aho ubuyobozi bw’Uturere bwasabwe kujya bukurikirana abafatirwa muri ibi bikorwa uretse guhanwa hakaba harebwa niba hari ibibazo bafite mu miryango yabo bijyanye n’imibereho kugira ngo bafashwe kugira ibindi bikorwa bibateza imbere bakora aho kwishora mu bikorwa bibi, ibyo ngo byatuma ibi byaha bigabanuka.

Guverineri HABITEGEKO François yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze guhindura imikorere buri wese ahereye aho ayobora kugira ngo umutekano urusheho kubungwabungwa.Yavuze ko kuba hari ibidahinduka cyangwa ngo bicike ari uko bamwe mu bayobozi nabo baba babifitemo uruhare.

 

Ku birebana n’imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, buri Karere kagaragaje ibimaze gukorwa muri urwo rwego aho bimwe mu byakozwe harimo gusura no gusukura inzibutso, gukora amahugurwa ku bajyanama b’ihungabana, gutegura ibizakenerwa mu kwibuka n’ibiganiro bizatangwa muri iki cyumweru cy’icyunamo.

Abari mu nama basabye ko umutekano w’abacitse ku icumu ndetse n’inzibutso za Jenoside birushaho kubungwabungwa muri iki gihe kuko hari abashobora gukora ibikorwa bibi bijyanye no gupfobya Jenoside no guhohotera abarokotse. Uturere twasabwe kandi kwihutisha iyubakwa ry’amacumbi y’abarokotse Jenoside akarangira muri iyi minsi 100 yo kwibuka.

Umuyobozi w’Intara yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage hagenzurwa amarondo ndetse n’ibitabo by’abinjira n’abasohoka mu Mudugudu, basabwa na none gushyira imbaraga muri serivisi zose bagomba guha abaturage kandi ku gihe.