Rubavu: Guverineri Habitegeko François arasaba ubuyobozi bw’Akarere kwihutisha imihigo ikiri inyuma.

Mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2021, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yakoranye inama n’ubuyobozi ndetse n’abakozi b’ako Karere; inama yibanze ku kurebera hamwe aho imihigo Akarere kahize igeze ishyirwa mu bikorwa n’uburyo ikiri inyuma yarushaho kwihutishwa.

Muri iyi nama hagaragajwe Imihigo ikiri inyuma mu nzego zitandukanye n’ingamba zo kurushaho kuyihutisha.

Guverineri Habitegeko mu ijambo rye yabwiye ubuyobozi bw’Akarere ko bafite imihigo myiza ishobora guhindura ubuzima bw’abaturage iramutse yeshejwe, asaba abakozi guyishyiramo imbaraga kugira ngo ibyateganyijwe bigerweho. Yibukije abakozi b’Akarere ko kugira ngo umuntu abashe kugera ku ntego abanza kurangwa n’indangagaciro z’ubupfura , kwiyemeza kubigeraho ndetse n’imikoranire inoze kandi isobanutse asaba buri wese kurangwa n’ubushake bwo kugera ku ntsinzi.

Mu mihigo igomba gushyirwamo imbaraga nyinshi aba bakozi basabwe gukurikirana by’umwihariko, harimo gahunda ya Ejo Heza, Ubwisungane mu Kwivuza no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HIS), kuko ngo ariyo ikora ku buzima bw’abaturage. Umuyobozi w’Intara kandi yasabye abakozi gukurikirana neza imihigo yabo kandi buri gihe bakajya batanga raporo y’aho ibikorwa bigeze.

By’umwihariko yasabye abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ko nibura buri wa gatanu w’icyumweru bajya bakorana inama n’abakozi bose b’Umurenge ndetse n’abafatanyabikorwa babo barebera hamwe aho imihigo yabo igeze. Ku rwego rw’Akarere nabo basabwe ko buri kwezi bajya batanga raporo ku Ntara igaragaza aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa. Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwasabwe kujya bumenyekanisha ibikorwa by’Akarere hatangwa ibiganiro kuri radiyo,Televiziyo no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yashimiye Guverineri w’Intara ku nama yabagiriye, agaragaza ko bagiye kongera imbaraga mu mihigo ikiri inyuma bakora nk’ikipe imwe kugira ngo aya mezi atatu asigaye ngo umwaka urangire bazabe besheje iyo mihigo.  

Uru ruzinduko rwa Guverineri ruri muri gahunda yatangiye aho azasura Uturere twose tugize Intara mu rwego rwo kureba aho bageze bashyira mu bikorwa imihigo bahize.