Guverineri Habitegeko François yagaragarijwe bimwe mu bikorwa byihutirwa azakurikirana.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 23 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya, Munyantwali Alphonse. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney.

Mu ijambo rye, Minisitiri Gatabazi yashimiye Guverineri mushya ku cyizere yagiriwe amwizeza ubufatanye mu kuzuza inshingano ze. Yashimiye kandi Guverineri ucyuye igihe ku cyizere yagiye agirirwa mu bihe bitandukanye mu buyobozi bw’Uturere n’Intara. By’umwihariko yamushimiye ku bikorwa yagezeho mu myaka ine n’amezi tanu yari amaze ayobora Intara y’Iburengerazuba n’abamufashije kugira ngo ibyakozwe bigerweho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaboneyeho gusaba Guverineri mushya gukomereza aho uwo asimbuye yari agejeje. Mu bikorwa uyu muyobozi mushya asabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Uturere muri uyu mwaka wa 2020/2021, muri aya mezi atatu asigaye ngo hari byinshi yahindura mu mihigo yahizwe.

Minisitiri Gatabazi kandi yasabye abayobozi muri rusange kwihutisha serivisi zihabwa abaturage mu nzego zose kuko aribo bashinzwe mbere na mbere. Umuyobozi mushya w’Intara kandi yasabwe kurwanya magendu yambukiranya imipaka, kwegera abikorera areba ibibazo bafite bityo akabafasha kubikemura, kurwanya akarengane no kugira umuco wo guhanga udushya.

Nka Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Gatabazi nawe yasabye inkunga abayobozi b’Uturere n’Intara kugira ngo azashobore gusoza neza inshingano ze agira ati:”Tuzakorane neza, dukorera igihugu cyacu mu neza y’abaturage”.

Minisitiri, Guverineri mushya n'ucyuye igihe bari kumwe n'abayobozi b'Uturere

Guverineri ucyuye igihe, Munyatwali Alphonse yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye amushinga kuyobora Intara y’Iburengerazuba avuga ko azakomeza gukorera Igihugu, afatanya n’abandi banyarwanda mu kubaka Igihugu atizigama. Yagaragarije Guverineri mushya ko Intara y’Iburengerazuba ari nziza ifite n’amahirwe menshi. Yagize ati: “Intara y’I burengerazuba ni amarembo asohoka n’ayinjira mu Gihugu. Ikaba ifite imipaka 06 iyihuza n’ibihugu duturanye,ifite ibyambu byinshi ku kiyaga cya Kivu, Ibibuga by’indege 02 harimo icya Kamembe na Rubavu, ibi bigatuma ari Intara ishobora kugendwa mu buryo bwose”.

Mu buhinzi n’ubworozi, Munyantwali Alphonse avuga ko Intara ifite ikirere cyiza ikaba yeramo ibihingwa byinshi birimo ibirayi, umuceri, ibigori, imyumbati n’ibindi. Ku birebana n’ibihingwa ngengabukungu ngo ni Intara iyoboye izindi mu gihugu kuko ariyo ifite Icyayi na kawa byinshi. Mu bworozi hari amatungo magufi n’amaremare. By’umwihariko hari inzuri nziza za Gishwati zihuriweho n’Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero avuga ko ari ngombwa gukomeza kuzibyaza umusaruro hororwa Inka za kijyambere kugira ngo n’ikaragiro rya Mukamira ribone amata ahagije.

Mu bikorwa byihutirwa Guverineri Habitegeko yasabwe gukurikirana harimo ibijyanye n’ibikorwa remezo; aho hakiri ikibazo cy’amateme n’imihanda bigenda byangizwa n’ibiza asaba ko byajya bikorerwa ubuvugizi kuko akenshi biba birenze ubushobozi bw’Akarere. Mu bindi havuzwe kuri Hoteli ya Kivu Marina Bay, iyi yubatswe ku bufatanye bw’Uturere n’abikorera iri mu Karere ka Rusizi.

Ku bijyanye n’ibikorwa remezo, Intara ifite imijyi 03 yunganira Kigali(Secondary cities) ari yo Rusizi, Karongi na Rubavu, aho muri Rusizi na Rubavu hari byinshi bimaze gukorwa nk’imihanda ariko muri Karongi ho ngo haracyakenewe gushyirwamo imbaraga hubakwa imihanda.

Mu bucuruzi bwambukiranya imipaka naho hubatswe amasoko muri Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rubavu hakaba hasigaye irya Rutsiro.

Mu buhinzi bw’icyayi, inganda za Gatare na Rugabano zubatswe vuba aha zirakora ariko hakenewe ko ubuso buhinzeho imirima y’icyayi bwongerwa. Guverineri Habitegeko François yasabwe kandi gukurikirana ibijyanye n’ikorwa ry’ubwato Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage b’Umurenge wa Nkombo kimwe n’iyubakwa ry’ibyambu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ikorwa ry’imihanda yo mu nzuri za Gishwati, ubworozi bw’amafi muri kareremba n’ibikorwa bya VUP kugira ngo mafaranga abaturage bagurijwe abagirire akamaro.

Uyu muyobozi mushya yasabwe gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 no kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

By’umwihariko Guverineri Habitegeko yasabwe gukurikirana ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ikibazo cy’abakozi benshi batari mu myanya mu Turere, hahabwa ingufu urwego rw’Akagari.

Bwana Munyantwali Alphonse yaboneyeho umwanya wo gushimira abafatanyabikorwa bose bakoranye harimo inzego z’umutekano, amadini n’abikorera ndetse n’abaturage bamushoboje kuzuza neza inshingano ze.

Guverineri Habitegako François we yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwamugiriye icyizere cyo kuyobora Intara y’Iburengerazuba avuga ko azitanga atizigamye mu guteza imbere iyi Ntara. Yavuze ko agiye kwita ku byagaragajwe bigomba gushyirwamo imbaraga kandi byose ku neza y’abaturage. Akazakomeza gukorera ubuvugizi abaturage harindwa ibyagezweho ndetse no gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe menshi aboneka mu Ntara y’Iburengerazuba.

Guverineri Habitegeko François aje kuyobora Intara y’Iburengerazuba avuye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo aho yari amaze imyaka icumi ku buyobozi bw’ako Karere.