Guverineri Munyantwali Alphonse arasaba Uturere kwihutisha imihigo ikiri inyuma.

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2020, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, yakoranye inama n’Abayobozi b’Uturere, inama yari igamije kugaragariza utwo Turere tugize Intara, ibyavuye mu isuzuma ry’imihigo ryakozwe n’Intara y’Iburengerazuba.

Muri iyi nama buri Karere kakaba karagaragarijwe uko gahagaze mu mihigo, kanagirwa inama z’uburyo imihigo kahize yarushaho kweswa. Umuyobozi w’Intara akaba yarabasabye gukora ibishoboka kugira ngo imihigo ikiri inyuma yihutishwe. Yasabye Uturere gukurikirana cyane ibijyanye n’imishinga iha imirimo abaturage benshi, aho yagize ati: “Amafaranga menshi aza muri gahunda nka VUP, durakora iki ngo n’irangira umuturage azabe yarizigamije ku buryo bizamufasha mu minsi iri imbere?”. Yasabye ko abaturage bajya begerwa bagakangurirwa kwizigamira kugira ngo umushinga n’usoza igihe cyawo umuturage azabe yarazigamye amafaranga yakuyemo ayabyaze umusaruro ajya mu bimina, agura amatungo bityo yiteze imbere.

Guverineri Munyantwali kandi yasabye Uturere kwita cyane ku migiho imwe n’imwe irimo; umuhigo w’umurenge ntangarugero, kuboneza urubyaro, guhanga umurimo no kwita ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Kubakira abatishoboye,isuku…)

By’umwihariko hagarutswe ku muhigo wo kubaka ibyumba by’amashuri aho yasabye Uturere kwita kuri iyi gahunda ku buryo mbere y’uko uyu mwaka wa 2020 urangira, ibyumba byaba byaruzuye.

Mu mbogamizi utu turere tugaragaza zituma inyubako zimwe zitihuta, havuzwe ku bikoresho bimwe biva ku rwego rw’Igihugu bitinda kubageraho, aho buri Karere kasabwe kugaragaza ibikoresho bibura kugira ngo hakorwe ubuvugizi biboneke, Umuyobozi w’Intara yabasabye ariko ko ibikoresho Uturere tugomba kwibonera no kugura bikorwa bikarangira.

Uretse Abayobozi b’Uturere, inama yari yitabiriwe kandi n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara ndetse n’abayobozi bose b’amashami mu Turere.