Uturere n’abafatanyabikorwa barasabwa ubufatanye mu kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2020, habereye inama yari igamije gufatira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, gukumira no gukemura ibibazo by’abangavu baterwa inda, ndetse n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence wari uyoboye iyi nama mu ijambo rye, yasabye Uturere n’abafatanyabikorwa ubufatanye mu gukemura ibi bibazo, agaragaza ko n’ubwo hari byinshi bimaze gukorwa muri urwo urwego ngo hakiri byinshi bigikenewe gukorwa, asaba inzego zose gusenyera umugozi umwe.

Ku birebana n’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage, hagaragajwe ko muri uyu mwaka wa 2020/2021, mu Ntara y’Iburengerazuba hateganyijwe kubakwa amazu y’abatishoboye agera ku 1096, hakaba hamaze kuzura agera kuri 354 bihwanye na 32.3%, naho amazu ateganyijwe gusanwa ni 4986 hakaba hamaze gusanwa 997 bingana na 20%. Ku birebana n’ubwiherero, hubatswe 193 muri 680 buteganyijwe, mu gihe hasanwe ubugera ku 1274 ku bwiherero 6256 buteganyijwe.

Ku kibazo cy’abangavu baterwa inda, abari mu nama bagaragaje ko ari ikibazo gihangayikishije Igihugu muri rusange aho imibare y’abangavu batewe inda igenda yiyongera. Abari mu nama bagaragaje imbogamizi zituma bamwe mu bagabo/abasore batera inda abo bangavu badafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera zirimo ko abo bangavu babahishira. Hakaba harasabwe ko abana n’ababyeyi babo bakwegerwa bagakangurirwa kudahishira abo bagabo n’abasore. Uretse uko gukingirwa ikibaba, havuzwe n’ikibazo cy’ababyeyi badafata umwanya ngo basobanurire abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ibi bikaba bijyanye n’umuco aho ababyeyi  bumva ko ari nka kirazira. Hakaba hifujwe ko hajya haba ibiganiro bigenewe abangavu mu Mirenge, ku mashuri, bigatangwa n’abantu babifitemo ubumenyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, yavuze ko imwe mu ntambwe yatewe mu guhangana n’iki kibazo cy’abangavu baterwa inda ari ugutinyuka kukigaragaza ariko ko igikenewe kuruta ibindi ari ukukirandura.

Yagize ati:‘’Kuba twese ikibazo tucyumva kimwe turizera ko hari umusaruro uzavamo, ingamba twese dukwiriye kuzifatira hamwe, buri wese afashe umwana wese nk’uwe ikibazo cyabonerwa umurongo muzima’’

Abari mu nama kandi bagaragarijwe icyegeranyo cy’ingo zibanye mu makimbirane aho mu Ntara y’Iburengerazuba habarirwa izigera ku 5,331, ibi bibazo iyo bidakemutse vuba rimwe na rimwe ngo bitera ubwicanyi mu muryango aho wumva ngo umugabo yishe uwo bashakanye cyangwa se umugore nawe yamwishe. Abayobozi ku nzego zose bakaba basabwa kujya bakurikirana ibi bibazo bikihutirwa gukemurwa. Hifujwe kandi ko umugoroba w’umuryango ukurikiranwa ukajya uba mu midugudu kugira ngo abaturage bafatanye gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye imiryango.

Iyi nama yateguwe n’Intara y’Iburengerazuba ku bufatanye n’impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, yari yitabiriwe n’Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere, abafatanyabikorwa batandukanye n’abahagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Ntara y’Iburengerazuba.