Iburengerazuba: Abasora barashimirwa ku ruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu.

Mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2020, habereye umuhango wo gushimira abasora ku nshuro ya 18 bo mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni umuhango witabiriwe n’abahagarariye abasora baturutse mu Turere 07 tugize Intara y’Iburengerazuba aho ab’indashyikirwa bahembwe.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bwana Bizimana Ruganintwali Pascal avuga ku misoro yakusanyirijwe inzego z’ibanze, yagaragaje ko RRA yakusanyije angana na miliyari 9.24 ku ntego yari yahawe ingana na miliyari 10.67. Hakaba hariyongereyeho miliyoni 240 ugereranyije n'Imisoro y'Uturere yari yakusanyijwe mu mwaka ubanza wa 2018/2019.

Ku birebana n’imisoro yinjijwe mu Ntara y’Iburengerazuba, hagaragajwe ko mu mwaka 

wa 2019/2020 yiyongereyeho 3.7% ahwanye na miliyari 1 y'Amafaranga y'Urwanda ugereranyije n'ayinjiye mu mwaka ushize wa 2018/2019.Komiseri Mukuru wa RRA yibukije abasora bo muri iyi Ntara ko nta handi Urwanda rukura imbaraga rwizeye uretse mu misoro, abakangurira gukomeza gusora neza no kurwanya magendu.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Hitayezu Dirigeant, yavuze ko abikorera bamaze kumenya agaciro k’umusoro, bakaba bazakangurira abakigaragara muri magendu kuyireka.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yashimiye abaturage b'iyi Ntara uruhare rwabo rukomeye mu kubaka igihugu batanga imisoro. Yibukije abaturage guhora baharanira intego yo kwigira, batanga imisoro ku gihe kandi hakurikijwe amategeko

Yasabye abafatanyabikorwa bose gukomeza ubufatanye mu kuzamura imyumvire ku misoro, kwirinda kwitwaza icyorezo cya covid-19 ngo hagire uwanga gutanga imisoro neza,anasaba abaturage muri rusange gufata ingamba zo kuzamura imyumvire ku misoro idufasha guteza imbere igihugu.

Mu byifuzo byatanzwe n'Abasora mu Ntara y'Iburengerazuba harimo koroherezwa kwishyura mu byiciro mu gihe batabashije kubonera rimwe umusoro, Koroherezwa gukosora inyemezabwishyu zabayemo amakosa no gukorana neza n'abagenzuzi ba RRA babasura aho bakorera.

Muri uyu mwaka umunsi wo gushimira abasora wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Dushyigikire Ubucuruzi twubake ubukungu buhamye"

Mu bahawe ibihembo harimo; MUSHINZIMANA WORKING FOR FASTER DEVELOPMENT LTD; watwaye igihembo cy'usora witwaye neza mu Karere ka RUSIZI; NGORORERO MINING COMPANY yo mu Karere ka Ngororero.

Hari kandi Hoteli MORIAH HILL RESORT mu Karere ka Karongi; BOULANGERIE ET ALIMENTATION DE GISENYI mu Karere ka Rubavu; IBIGABIRO FOREST MOTEL ya Nyamasheke na SAMUEL MUKESHIMANA usora wahize abandi mu mwaka wa 2019 mu Karere ka Nyabihu.