Abagize urugaga rw’abikorera barashishikarizwa kwitabira gahunda ya Ejo Heza.

Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba barashishikarizwa kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza. Ibi babisabwe kuri uyu wa 05 Ugushyingo mu nama ku rwego rw’Intara yahuje abagize uru rugaga mu Turere n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba.

Muri iyi nama yayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence harebewe hamwe uko iyi gahunda ihagaze mu Ntara n’ingamba zafatwa kugira ngo abikorera nabo bayitabire.

Madamu Uwambajemariya Florence yagaragaje ko urwego rw’abikorera ari abafatanyabikorwa ntagereranywa mu iterambere ry’igihugu abasaba ko iyi gahunda bayigira iyabo bateganyiriza izabukuru muri Ejo Heza, bo ubwabo n’imiryango yabo.

 

Umuhuzabikorwa wa “Ejo Heza” mu Ntara y’Iburengerazuba, Bwana Mugiraneza Emmanuel yagaragaje ko kuva iyi gahunda yatangira ku mugaragaro muri iyi Ntara mu mwaka wa 2018, hakozwe ubukangurambaga mu nzego zitandukanye, kugeza ubu iyi Ntara akaba ariyo iri imbere mu Gihugu aho abaturage bamaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2. Yagaragaje ko abantu benshi bizigamiye barimo abanyamushahara ndetse n’amakoperative atandukanye, aha niho yahereye asaba abikorera kugira iyi gahunda iyabo kuko kugeza ubu batayitabira mu buryo bushimishije.  

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburengerazuba, Bwana Twagirayezu Dirigeant we yavuze ko PSF ihagarariwe mu nzego zose ndetse ko na “Ejo heza” bayizi uretse ko batagiraga uruhare rugaragara muri iyi gahunda. Yijeje ubuyobozi bw’Intara ko bagiye kubishyiramo ingufu bizigamira ndetse bashishikariza n’abanyamuryango babo bose kuyitabira. Uyu muyobozi avuga ko bagiye gutangira ubukangurambaga ku buryo nyuma y’ukwezi bazakora inama barebera hamwe aho icyo gikorwa kigeze. Nyuma y’iyi nama yo ku rwego rw’Intara hazakurikiraho inama zo ku rwego rw’Akarere.

Itegeko ryashyizeho Ejo Heza riteganya ko buri muntu yizigamira akurikije ubushobozi bwe. Umunyarwanda uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe asabwa kwizigamira nibura 15 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 18 000 Frw ni ukuvuga 100%. Uwo mu cyiciro cya gatatu asabwa kwizigamira nibura 18 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 9 000 Frw ni ukuvuga 50%. Uwo mu cyiciro cya kane asabwa kwizigamira nibura 72 000 Frw ku mwaka, akaba ntacyo bongererwaho mu buryo bw’uruhare rwa Leta. Uru ruhare ntirurenga 18,000 Frw.

Ayo mafaranga y’ubwizigame ashobora gutangwa buri kwezi, buri gihembwe, buri mezi atandatu cyangwa agatangirwa icya rimwe. Umuntu witeganyirije muri Ejo Heza atangira guhabwa pansiyo yujuje imyaka 55, akayifata mu gihe cy’imyaka 20.

Kwinjira muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya Ejo Heza ni ugukoresha telefoni igendanwa ukanda *506# ugakurikiza amabwiriza kugeza uhawe ubutumwa bugufi bwemeza ko wamaze kwiyandikisha.

Gahunda ya Ejo Heza ubu ibarizwa mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, ikaba ari nayo ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ryayo rya buri munsi.