Abayobozi b’Uturere basobanuriwe imiterere y’igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka.

Mu cyumba cy’inama cy’Intara y’Iburengerazuba habereye inama yari igamije gusobanurira ubuyobozi bw’Uturere tugize Intara ibijyanye n’igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka mu cyerekezo 2020-2050.

Ni inama yari iyobowe na Guverineri w’Intara, Munyantwali Alphonse wari kumwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Madamu Mukamana Espérance. Avuga ku kamaro k’iyi nama, Madamu Mukamana Espérance yagize ati:Muri iyi nama turizera ko izafasha inzego zifata ibyemezo gusobanukirwa ibijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka kugira ngo mu byemezo bafata batazajya banyuranya n’igishushanyombonera kandi bakaba bafite ubumenyi bw’ibanze ku gishushyanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka.

Nk’uko byasobanuwe mu nama, igishushanyombonera gishya kizakemura ibibazo by’ingenzi biri mu mikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda birimo: ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’ubutaka aho bamwe babukoresha batitaye ku bikorwa bindi bibukeneye. Hari kandi ikibazo cy’imiturire imaze gukwirakwira ahantu hose kigatuma gukora igenamigambi ry’ibikorwa remezo bigorana kandi bihenda cyane, kigatera ibindi bibazo bigendanye no kutagira ubutaka buhagije bw’ubuhinzi buhujwe, ubworozi n’ubw’amashyamba biteza imyuzure , isuri n’inkangu z’ubutaka n’imihindagurikire y’ikirere.

Igishushanyombonera gishya cyashyizeho ibyiciro bitanu by’imijyi aribyo:Umujyi wa Kigali, Imijyi 3 igaragiye Umujyi wa Kigali(Bugesera, Muhanga na Rwamagana), Imijyi 8 yunganira Umujyi wa Kigali, imijyi iciriritse 16 y’Uturere n’imijyi mito (Santeri)73. Mu Ntara y’Iburengerazuba imijyi yunganira Kigali yiyongereyeho Karongi, ubusanzwe yari Rusizi na Rubavu.

Igishushyanyo gishya cyashyizeho ubwoko bw’amazu bugera kuri 5 n’ubucucike mu miturire hashingiwe ku cyiciro cya buri mujyi.Muri ibyo byiciro by’amazu harimo amazu asanzwe atageretse n’andi y’amagorofa yubakwa ageretse rimwe cyangwa kenshi bitewe n’ubushobozi bw’abaturage. Muri iki gishushanyombonera hagaragazwa ko uburyo bwo kubaka inzu ndende zizamurwa ariko zitubakiwe rimwe bwemewe ariko inyubako igakomeza igasa neza nk’iyarangiye kugira ngo ubushobozi bubonetse bwo kwagura bikorwe hejuru yayo.

Iki gishushanyombonera gishya kigaragaza ko ishoramari mu kubaka amazu yo guturwamo n’imiryango myinshi ndetse no gukoreramo ubucuruzi zizatezwa imbere mu buryo bufatika hakoreshwa inyubako ndende.

Nyuma yo gusobanurirwa iki gishushanyombonera, Guverineri Munyantwali Alphonse yasabye Uturere kugisobanurira abaturage mu nama zitandukanye ndetse n’ibiganiro kuri Radiyo. Uturere kandi twasabwe kwicara bagashaka abafatanyabikorwa mu kuvugurura imijyi ikagira inyubako zijyanye n’igihe. Buri Karere kasabwe kandi guteganya site ziteguwe z’imidugudu.

Abari mu nama baganiriye na none ku mitangire ya serivisi z’ubutaka mu karere ahagaragajwe imbogamizi zirimo kutagira ibikoresho n’abakozi bihagije mu kwandika no gusohora ibyangombwa by’ubutaka, abayobozi basabwa gushaka ibikenewe byose kugira ngo umuturage abone serivisi akeneye ku gihe.