Guverineri Munyanwali arasaba ubufatanye bw’inzego zose mu gukangurira abaturage gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse arasaba ubufatanye bw’inzego zose mu Ntara mu gukangurira abaturage gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa. Ibi umuyobozi w’Intara yabivugiye mu nama y’Akanama ngishwanama ku misoro n’amahoro yayoboye, ikaba yateraniye ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba i Karongi kuri uyu wa 07 Ukwakira 2020.

Muri iyi nama harebewe hamwe uko imisoro yakusanyijwe mu mwaka ushize wa 2019/2020, uburyo yakusanyijwe muri iki gihembwe cya mbere cya 2020/2021; ibibazo byagaragaye mu ikusanya ry’imisoro ndetse n’ingamba zafashwe kugira ngo intego mu gukusanya imisoro muri uyu mwaka igerweho.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe bibangamira ikusanywa ry’imisoro harimo kutagira umubare nyakuri w’abasorera ubutaka ku bafite inzuri muri Gishwati, kugira ngo hagenwe umusoro bagomba kwishyura, aho inama yemeje ko Uturere twose dukora ku nzuri za Gishwati tugomba gutanga urutonde rw’abantu bafite inzuri kugira ngo basoreshwe.

Havuzwe kandi ku kibazo cyo kubaruza ubutaka bwose busora aho byagaragajwe ko mu Ntara y’Iburengerazuba umubare w’abandikishije ukiri hasi, hemezwa ko Uturere dukora ubukangurambaga mu gushishikariza abaturage kwandikisha ubutaka no gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa.

Mu yindi mibare y’abasora itazwi neza havuzwe ku batanga umusoro ku bukode bw’amazu aho Uturere twasabwe gutanga urutonde rw’abaturage bagomba gutanga uwo musoro kugira ngo byorohereze abakusanya iyo misoro.

Ku birebana n’ibirarane by’imisoro y’ubukode bw’ubutaka yo kuva muri 2015 kugera 2018, Uturere twasabwe gukora isesengura ryimbitse ku basora hashingiwe ku bushobozi bwa buri musoreshwa.

Abari mu nama kandi bunguranye ibitekerezo ku kibazo cy’abantu bakora magendu ndetse n’abambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hemezwa ko hagomba gukorwa urutonde rw’uduce cyangwa ahantu abo bantu bambukira n’ibicuruzwa bikunda kwambutswa mu buryo bwa magendu kuri buri Karere cyane cyane ku Turere dukora ku kiyaga cya Kivu.

Guverineri Munyantwali Alphonse yasabye ko haba ubufatanye no guhana amakuru, gukorera hamwe n’igenamigambi ku bafatanyabikorwa bose mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe muri iyi nama kugira ngo imisoro n’amahoro mu Ntara bishobore gukusanywa neza.

Uretse Guverineri w’Intara n’intumwa y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bwana Karasira Ernest; inama yitabiriwe kandi n’abayobozi b’Uturere, inzego z’umutekano, abahagarariye abikorera ku rwego rw’Intara ndetse n’Abahagarariye ihuriro rw’amadini n’amatorero mu Ntara y’Iburengerazuba.