Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda yasuye Intara y’Iburengerazuba.

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 Kanama 2020, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Munyantwali Alphonse, yakiriye mu biro bye i Karongi, Ambasaderi wa Leta ya Isiraheli mu Rwanda, Dr. Ron Adam watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri iyi Ntara.

Uruzinduko rw’uyu muyobozi rugamije kuganira n’Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere kuri bimwe mu bikorwa Isiraheli ishobora gufatanyamo n’u Rwanda mu guteza imbere ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Mu biganiro bagiranye, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyatwali Alphonse yasobanuriye uyu mushyitsi imiterere y’Intara, ubukungu bwayo ndetse n’amahirwe y’ishoramari ari mu Ntara.

Muri uru ruzinduko rwe, Ambasaderi Ron Adam azasura ibikorwa bitandukanye mu Turere twa Ngororero, Karongi na Rubavu ndetse agirane ibiganiro n’abayobozi b’utwo Turere.

U Rwanda na Isiraheli bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku guteza imbere ubufatanye no guhanahana ubunararibonye. Ubu bufatanye buri mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, umutekano, ubumenyi n’ikoranabuhanga no guhanga ibishya, ubuhinzi ndetse n’uburezi . Nko ku bijyanye n’uburezi, hari abanyeshuri benshi bajya muri Isiraheli kwiga kandi bakabona n’amahirwe yo kwiga mu ishuri ariko bakajya no gukora no  mu nganda cyangwa se mu mirima y'abanyayisiraheli kugira ngo ibyo bize babishyire mu bikorwa. Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda yafunguwe ku mugaragaro tariki ya 01 Mata 2019.