Guverineri Munyantwali Alphonse arashima ubufatanye bw’amadini n’amatorero muri gahunda zitandukanye.

Kuri uyu wa kane tariki ya 06 Kanama 2020, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yakiriye mu biro bye abahagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Ntara.

Ibiganiro yagiranye nabo byibanze ku mikorere n’imikoranire muri gahunda zitandukanye z’Igihugu by’umwihariko ku kibazo cyo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Muri iyi nama, umuyobozi w’Intara yagejeje kuri abo bashyitsi uko iki cyorezo gihagaze mu Turere tugize Intara aho yabamenyesheje ko imibare y’abanduye iki cyorezo igenda igabanuka kubera ingamba zafashwe kandi ko abarwayi bitabwaho uko bikwiye. Yashimiye ubufatanya bw’amadini mu kurwanya iki cyorezo abasaba gukomezanya uru rugamba.

Abahagarariye amadini n’amatorero kandi bashimiwe ku kamaro bafitiye Igihugu mu bya Roho n’imibereho myiza y’abaturage basabwa gukomeza kubiteza imbere.

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, Umuyobozi w’iri huriro mu Ntara akaba n’Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo yamenyesheje Guverineri w’Intara ko ihuriro ry’amadini n’amatorero ryashyizweho mu rwego rwo kuganira ku bibazo hagati yabo mbere y’uko bijya mu zindi nzego ndetse no kuganira ku bibazo bitandukanye ubuyobozi bwite bwa Leta n’amatorero bahuriyeho. Komite nyobozi y’iri huriro ikaba igizwe n’abantu 6 baturuka mu madini atandukanye. Ihuriro rikaba ryarashyizweho ku rwego rw’Igihugu, Intara n’Akarere, bakaba bateganya ko ryagera no ku rwego rw’Umurenge.

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet yaboneyeho umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda ku buryo ibafasha cyane muri iki gihe cyo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, aho insengero zimwe zujuje ibisabwa zafunguye aboneraho gusaba Umuyobozi w’Intara ko n’izindi nsengero zigenda zuzuza ibisabwa zajya zemererwa gufungura hakubahirizwa amabwiriza. Kugeza ubu uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu batari bemererwa gufungura, mu tundi Turere tugize Intara y’Iburengerazuba insengero zujuje ibisabwa zatangiye gufungura.

Guverineri Munyatwali Alphonse yabijeje ubufatanye avuga ko ibibazo byagaragajwe bizasuzumanwa ubushishozi ku buryo ababa bujuje ibisabwa bafungurirwa.

Mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire, umuyobozi w’Intara yavuze ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2020, hazategurwa inama izahuza abagize Komite y’ihuriro ry’amadini n’amatorero ku rwego rw’Intara n’Uturere hamwe n’abayobozi ku Ntara n’Uturere.