Telephone zigezweho 1000 zahawe ingo 1000 zo mu Karere ka Rutsiro zidafite ubushobozi bwo kuzigurira

Tariki ya 13/2/2020, mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati, mu cyumba cy’inama cya Hotel Diana Fossey Nyiramacibiri, habereye igikorwa cyo gutanga Telefoni zigezweho (smartphone) ku  ngo 1000 zitishoboye, muri gahunda ya ConnectRwanda yatangijwe kubufatanye na MTN Rwanda.

Umushyitsi mukuru mugutangiza icyo gikorwa yari  Nyakubahwa Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu INGABIRE Paula, hari kandi Guverineri  w'Intara y'Iburengerazuba Bwana MUNYANTWALI Alphonse, Umuyobozi Mukuru wa  MTN ndeste n’abandi bayobozi b’ibigo bitandukanye bagize uruhari mugukusanya izi telefoni.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye abazihawe kubibyaza umusaruro mu rwego rwo kugira iterambere rishingiye k’ubumenyi, ababwira ko izi telefoni zigezweho atari igikoresho cy’umurimbo ahubwo ari igikoresho cyo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi mu kwiteza imbere.

Yagize ati “Izi telefoni mwahawe ni impano zatanzwe mu bufatanye bw’abanyarwanda muri rusange harimo ibigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo. Muzihawe kugira ngo muzikoreshe mu bintu byazabagirira umumaro.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo kandi yavuze ko mubugenzuzi bwari bwarakozwe bwagaraje ko 10% by’ingo zo mu Karere ka Rutsiro arizo zari zitunze telefoni zigezweho (smartphones), Leta ikaba yabahereyeho mu rwego rwo kuzamura  uwo mubare.

Yashoje abibeza ko ConnectRwanda ari gahunda imwe muri gahunda nyinshi Leta ibafiteye, harimo no kongera iminara mu Mirenge yagaragaje ibibazo by’itumanaho nka Rusebeya na Nyabirasi.

Abahawe telefoni bagiriwe inama yo kuzibyaza umusaruro muri rusange mu gihe gitaha hakazagaragara impinduka yazanywe n’iri terambere mu ikoranabuhanga babonye.