Rusizi:Abaturage b'Umurenge wa Nkombo bagiye guhabwa ubundi bwato bushya

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2020, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yayoboye inama ku bwikorezi mu kiyaga cya Kivu. Iyi nama yitabiriwe n’umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere rya transiporo (RTDA), Bwana Imena Munyampenda, Abahagarariye MININFRA, RURA,Ubuyobozi bw’Uturere 05 dukora ku kiyaga cya Kivu n’abahagarariye Polisi n’ingabo bakorera mu Kiyaga cya Kivu.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibikorwa biteganijwe mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kiyaga cya Kivu, iyubakwa ry’ibyambu ku kiyaga cya Kivu n’ubwato bwa kabiri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage ba Nkombo nyuma y’uko ubwo yari yarabahawe mbere bugize ibibazo bugahagarikwa.

Ku bijyanye no kubaka ibyambu, umuyobozi mukuru wa RTDA yagaragaje ko amasezerano yo kubaka ibyambu bya Rubavu na Rusizi yashyizweho umukono ku wa 09 Ukuboza 2019, ibikorwa byo kubaka ibyo byambu bikazamara amezi 18 guhera muri Mutarama 2020. Ku birebana n’ibindi byambu bya Nkora muri Rutsiro na karongi; gutanga isoko bizatangira muri Werurwe 2020.

Ku kibazo cy’ubwato bwa Nkombo II, abari mu nama bamenyeshejwe ko hari sosiyete Avalon Steel yahawe isoko ryo kubaka ubwato bubiri, aho ubwato buto buzaba bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30 na toni 3 z’ibintu ubu bukazafasha abaturage ba Nkombo gukora ingendo mu yindi Mirenge yo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke . Ubwato bunini buzatwara abatu bagera ku 150, imodoka 6 na toni 10 z’ibintu bukazakora ingendo ziva Rusizi zijya mu Karere ka Rubavu. Ubu bwato bwose buzakoreshwa mu bucuruzi kugira ngo inyungu izavamo izagirire akamaro abaturage b’Umurenge wa Nkombo biteza imbere.

Bitegasnyijwe ko ubwato buto buzaboneka muri Werurwe 2020, naho ubwato bunini bukaboneka mu Kuboza 2020.