Ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya bizaha akazi abaturage benshi.

Kuva ku wa 14 – 15 Mutarama 2020 mu Karere ka Rubavu kuri Western Mountain Hotel hatereniye inama y'iminsi 2 yahuje ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba,Ikigo cy’Igihugu cy’amazi n’amashyamba(RWFA) n'ubuyobozi bw'Uturere twa Rubavu, Rutsiro Ngororero na Nyabihu.

Iyi nama yari igamije gutegura imishinga yo kubungabunga icyogogo cy'umugezi wa Sebeya kandi n'iterambere ry'abaturage baturiye iki cyogogo ryitaweho.

Muri iyi nama yayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa RWFA, Bwana Ngabonziza Prime; hateguwe imishinga izashyirwa mu bikorwa uyu mwaka w'ingengo y'imari n'imishinga izashyirwa mu bikorwa umwaka w'ingengo y'imari ya 2020/2021.

Ibikorwa bizakorwa bikazibanda mu kubungabunga icyogogo cya Sebeya ariko bikajyana no guherekeza abaturage mu iterambere ryabo bahabwa akazi muri iyo mishinga.    

Mu nama hagaragajwe imishinga, aho izakorerwa, ingengo y'imari bizatwara n'igihe bizakorerwa. Ubuyobozi bwa RWFA buvuga ko, ibikorwa by’uyu mushinga uzakorera muri utwo Turere 04 bifite ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyari 15, ukazaha akazi abantu benshi.

Hakaba harashyizweho itsinda ry'abantu bane muri buri Karere bazanoza ibyakozwe, bakagaragaza ikintu cyose kizakorwa n'agaciro kacyo mu buryo bwimbitse.

Mu bitabiriye iyi nama harimo abayobozi b'Uturere bungirije bafite ubukungu mu nshingano zabo bo mu Turere twa Ngororero, Nyabihu, Rutsiro na Rubavu ndetse n'abakozi b'utu Turere bafite aho bahuriye n'Umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya. Inama yitabiriwe kandi n'Abakozi ba RWFA ndetse n'ababafatanyabikorwa babo.